Print

Justin Bieber yagaragaye ari gusomana n’umukunzi we mu ruhame [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 June 2018 Yasuwe: 2362

Ubwo aba bombi bari mu mujyi wa Brooklyn,Justin Bieber yagaragaye ari gusomana byimbitse n’umukobwa witwa Hailey Baldwin ndetse abanyamakuru bamufata amashusho n’amafoto yakwirakwiye hirya no hino.

Justin Bieber uzwi mu ndirimbo nka Sorry,Boyfriend n’izindi yakundanye na Baldwin igihe gito hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2016,baza gutandukana ariko kuri ubu bongeye gusubukura urukundo rwabo.

Ibitangazamakuru byo muri USA byahamije ko aba bombi bari mu rukundo rukomeye kuko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bagaragaye bari kumwe mu kabyiniro ndetse ntibigeze bahisha urukundo rwabo imbere ya rubanda.