Print

Imashini zo mu ruganda rwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1 na miliyoni 700

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 June 2018 Yasuwe: 4583

Izi mashini zagurishijwe ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uyu muryango ubereyemo leta.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho, ati "Turacyanze nk’ikigo cya Premier Tobacco Company, igiciro twebwe ntabwo tucyemera."

Umuhesha w’inkiko Me Habimana Védaste yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Yagize ati "Muri iyi cyamunara rero igiciro cyatanzwe ni igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho."

Muri Werurwe uyu mwaka amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Muri izi cyamunara ebyiri hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.


Umuhesha w’ Inkiko Me Habimana Vedaste


Itangazamakuru ryitabiriye cyamunara

Udahemuka Olivier (Hagati) uhagarariye Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd cyegukanye imashini z’uruganda

Anne Rwigara ntiyanyuzwe n’ igiciro izi mashini zagurishijweho