Print

Gatsibo: Gitifu uvugwaho gusambanya umwana akamutera inda ati ’Si njye twaryamanye njyenyine’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2018 Yasuwe: 4361

Uyu Gitifu ashinjwa ko yasambanyije uwo mwana mu myaka ine ishize, ndetse ngo baranabyaranye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Igihe ko uwo muyobozi yafashwe hamenyekana amakuru y’ibyo ashinjwa.

Yagize ati “Iyi nkuru ni yo uwo Gitifu w’Akagari ka Gakorokombe ari mu maboko ya Polisi. Yafashwe uyu munsi nyuma y’amakuru yamenyekanye ko hari umwana w’imyaka 16 yasambanyije, ubu uyu ahetse undi w’imyaka ine. Buri gihe iyo tumenye ikirego nk’iki turagikurikirana.”

Hari amakuru avuga ko Gitifu w’Akagari yiyemerera ko baryamanye ariko akavuga ko umwana atari uwe kuko atari we babonanye wenyine.

Gitifu w’Akagari ukurikiranyweho gusambanya uwo mukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhura mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana (utarageza ku myaka 18 y’ubukure), ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko ariko ikanagaragaza ko igihe gusambanya umwana byamuviriyemo urupfu cyangwa uburwayi budakira, uwabikoze hejuru y’igifungo cya burundu y’umwihariko ahanishwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni imwe.


Comments

25 June 2018

nizereko ko urumukwiye ruri gutekerezwaho. birabaje kuba uwagateje imbere urwanda ariwe urutsikamira gutyo.


theogene. Huye 25 June 2018

nizereko ko urumukwiye ruri gutekerezwaho. birabaje kuba uwagateje imbere urwanda ariwe urutsikamira gutyo.