Print

Eden Hazard yatangaje amagambo ataryoheye abafana ba Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 June 2018 Yasuwe: 2899

Uyu musore uyoboye Ububiligi mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya yavuze ko Chelsea igomba gukora ibishoboka byose ikiyubaka kugira ngo ayigumemo bitaba ibyo akerekeza muri Real Madrid yifuza kuzakinira.

Yagize ati “Nzaguma mu ikipe ya Chelsea niramuka ikomeye kurusha umwaka ushize.Sinifuza kuyigumamo igihe itameze neza.Ntawe byagakwiye gutangaza nshatse kugenda kuko nakoze ibishoboka byose gusa maze gutera intambwe mu mwuga wanjye bitewe na Chelsea.Nkuko buri wese abizi,Real Madrid ishobora kunyifuza gusa batabikoze ntacyo nakongera kubavugaho kandi banyifuza icyo gukora barakizi.”

Hazard akomeje gutera benshi urujijo kuko igihe cyose abajijwe ku byerekeye Real Madrid asubiza atazuyaje ko iramutse imushatse baganira kandi aracyafite amasezerano muri Chelsea.

Hazard yafashije ikipe ya Chelsea kwegukana igikombe cya FA Cup mu kwezi gushize ubwo batsindaga Manchester United igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.