Print

Urutonde rw’ impunzi zishaka gusubira iwabo ruriho 11 000

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 June 2018 Yasuwe: 2633

Guhera tariki 15 Gicurasi 2018 nibwo igikorwa cyo kubarura impunzi zishaka gutaha cyatangiye. Iki gikorwa cyarangiye mu minsi ishize nk’ uko Umuyobozi w’ ishami rishinzwe impunzi muri Minisiteri y’ Ibiza no gucyura impunzi Rwahama Jean Claude yabitangarije UMURYANGO.

Yagize ati “Icyo gikorwa cyararangiye mu minsi ishize. Ubu nta mibare mfite ahangaha ariko impunzi ziyandikishije gutaha zirenga ibihumbi 11, inyinshi ni izo mu nkambi ya Kiziba”

Iyi nkambi ya Kiziba ni imwe yo mu karere ka Karongi icumbikiye impunzi za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zirimo izimaze imyaka 20 mu Rwanda.

Zimwe muri izi mpunzi mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka zakoze imyigaragambyo zivuga ko zishaka gutaha kuko amafunguro zigenerwa adahagije. Muri iyo myigaragambyo bamwe bahasize ubuzima, izirenga 100 zitabwa muri yombi.

Nyuma y’ iyi myigaragambyo UNCHR n’ ishami rya Loni ryita ku biribwa PAM bongere amafaranga agenerwa impunzi imwe ava ku kuri 5 700 agera 6000 birengaho make

Si iki gusa cyakozwe kuko Leta y’ u Rwanda na UNCHR ishami ry’ u Rwanda banditse impunzi zishaka gutaha mu mpunzi zirenga ibihumbi 150 ziri mu Rwanda izigera ku bihumbi 11 zikiyandikisha. MIDMAR ivuga ko iki gikorwa kititabiriwe cyane igereranyije n’ umubare w’ impunzi zose ziri mu Rwanda n’ umubare w’ abiyandikishije ko bashaka gutaha.

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda ririmo gushaka amakuru y’ uduce izi mpunzi za Congo zivuga ko zari zituyemo kugira rimenye niba umutekano warabonetse.

Ikindi kirimo gukorwa ni ugushaka ubwikorezi(imodoka) bukenewe ngo izi mpunzi zigezwe aho zikomoka utaretse no gushaka impamba izaziherekeza.

Nta gihe ntarengwa Minisiteri y’ Ibiza no gucura impunzi ivuga ko izi mpunzi ziyandikishije ko zishaka gutaha zizaba zatashye.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’ Abarundi zigera ku bihumbi 80 nta n’ imwe yigeze yiyandika mu bashaka gutaha.

UMURYANGO twagerageje kuvugana n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda ngo tumenye aho igikorwa cyo gushaka amakuru y’ umutekano mu duce izi mpunzi zaturutsemo kigeze ntibyadushobokera.


Comments

Mazina 19 June 2018

IMPUNZI zibaho kubera intambara zibera ku isi hose kandi kuva kera.Biterwa nuko abantu bananiye imana.Igitangaje nuko intambara hafi ya zose z’iki gihe ziba ari Abenegihugu basubiranamo (civil wars).Urugero ni intambara ya Biafra,DRC,Sudan zombie,Rwanda,Uganda,Burundi,Somalia,Libya,etc...Ikindi kibabaje,nuko inyinshi ziterwa n’amadini (Al Shabab,Al Qaeda,Al Aqmi,Crusades,...).Ndetse iyo abantu bagiye ku rugamba,usanga abakuru b’amadini babaha umugisha,ngo nimugende murwane "imana iri kumwe namwe".Ndibuka ko mu ntambara yo mu Rwanda ya 1990-1994,abasirikare b’u Rwanda bajyaga ku rugamba bambaye amashapule bahawe n’abapadiri.Pastors nabo babanzaga kubasengera!! IMPUNZI zizavaho mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,ubwo abantu bose bazaba bakundana.