Print

ShaddyBoo yibasiwe bikomeye n’abamukurikira kuri Instagram bamuziza amafoto agaragaza amabere ye bavuga ko yabaye nk’imishumi n’amasogisi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 June 2018 Yasuwe: 6809

ShaddyBoo wabyaranye abana babiri b’abakobwa na Producer Meddy Saleh, asanzwe azwiho kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga akoresheje amwe mu mafoto n’amashusho y’ubushotoranyi.

Amafoto ya ShaddyBoo yatumye yibasirwa n’abamukurikira kuri Instagram bavuga ko amabere ye yabaye nk’imishumi

Yifashishije Urukuta rwe rwa Instagram Shaddy Boo aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ikanzu igaragaza mu gatuza he n’igice kimwe cy’amabere ye,ariko byatumye yibasirwa cyane n’abamukurikirana aho bamwe bagiye bamuserereza ku mabere ye uburyo yaguye.

Mukumuserereza abenshi bagiye bagiye bavuga ko ari IMISHUMI abandi nabo bakavuga ko yakwedutse nk’AMASOGISI yewe na bamwe mu bakobwa bagenzi be bakaba bagiye bamugira inama yo kujya yambara ISUTIYE ngo cyangwa se niba ntayo agira akajya kuyigura byihutirwa bitewe n’amabere ye.

Bakomeza kumwibasira hari n’umukobwa mugenzi we wavuze ko atazi niba yaba afite abana yonsa akaba ariyo mpamvu amabere ye yaba yaraguye kariya kageni ndetse asoza avuga ko atazongera kumushishikaza bibaho.

Mu minsi ishize ShaddyBoo yambitswe impeta n’umusore witwa Pogba bivugwa ko barimo gukundana, gusa yahise atangaza ko babikoze nk’imikino ko kitari igikorwa cya nyacyo.