Print

Harry Kane yatangaje amagambo yafashwe nk’ubwirasi bukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 1900

Uyu mwongereza wafashije Ubwongereza gutsinda Tunisia ku munota wa nyuma mu mukino wabahuje mu itsinda G wabaye ku wa Mbere,yatangarije abanyamakuru ko ari gukora cyane kugira ngo nawe agere ku rwego rwa Messi na Ronaldo ndetse nawe atware Ballon d’Or.

Yagize ati “Ndashaka kwereka abanenga ko bibeshya,kandi nanjye ndashaka kwiyumvisha ko nabigeraho.igikombe cy’Uburayi cyaratubabaje kuko twitwaye nabi gusa nicyo gihe cyo kwisubiraho.Cristiano Ronaldo na Messi ni abakinnyi ba mbere ku isi ariko intego yanjye niyo kugera ku rwego rumwe nabo.Kubigeraho ni ugukora cyane sinsubire inyuma.Narakoze cyane kugira ngo ngere ku rwego ndiho ubu kandi mfite ubushake bwo gukora cyane kugira ngo nanjye mbe mu beza ku isi.Kubigeraho ni ukwigaragaza mu mikino ikomeye.”

Harry Kane yabaye umwongereza wa kabiri utsinze ibitego 2 mu mukino umwe w’igikombe cy’isi ubwo yatsindaga Tunisia,anganya na Gary Lineker wabikoze mu mwaka wa 1990.

Bimwe mu bitangazamakuru bikomeye birimo na Bild yo mu Budage byasingije uyu Mwongereza ndetse bivuga ko ari umukinnyi buri kipe yose yakwifuza gutunga.