Print

Umunyamakurukazi yaririye kuri televiziyo ubwo yatangazaga amakuru avuga ku gikorwa cya Trump cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 2881

Trump n’abambari be batangije igikorwa cyo kwambura abana b’impinja n’abakiri bato ba nyina mu gihe bafashwe bari kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bajye kubarerera mu mazu bateguye muri Texas ibintu byababaje benshi barimo n’uyu munyamakuru Maddow warize ubwo yasomaga amakuru kuri TV Live kuri uyu wa kabiri.

Umunyamakurukazi Maddow yababajwe n’abana bari kurengana

Maddow yarize ubwo yari ageze ku musozo w’amakuru ye agasabwa gusoma inkuru ishyushye ko perezida Trump yemeje ko bagiye gutangira kohereza abana b’ impinja n’ibitambambuga mu mazu yateguwe muri Teaxas,bambuwe ba nyina bafashwe bagerageza kwambuka umupaka uhuza USA na Mexico batabifitiye uburenganzira
Uyu munyamakuru wari ubonye iyi nkuru ya Associated Press yafashwe n’ikiniga ubwo yari agiye kuyitangaza ndetse amarira ye ashoka ku matama imbere ya rubanda,biramugora kuvuga byatumye arenza umunota ku gihe cyari giteganyijwe.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka White House itangiye iki gikorwa kitishimiwe na benshi mu babyeyi,abana barenga ibihumbi 2000 bamaze kwamburwa ababyeyi babo ndetse basigaye bajyanwa mu nyubako 3 zo muri Texas kurerwa batari kumwe n’ababyeyi babo nk’igihano Leta ya USA yageneye ba nyina ndetse no mu rwego rwo guca abimukira.

Iyi foto y’uyu mwana uri kurizwa no kubura nyina yababaje isi yose

Biteganyijwe ko leta ya Trump igiye gufungura inyubako yindi muri Houston no mu majyepfo ya Texas kuko abagore bagikomeje gushaka kwambuka umupaka wa US na Mexico ku bwinshi.


Comments

kajoss 9 July 2018

trump ni satani nukuri pe