Print

Abakobwa b’impanga bakina filimi z’urukozasoni bafunzwe bazira gukubitira umupolisi I Dubai [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 1903

Aba bakobwa bakina filimi z’urukozasoni bafashe ku gasembuye karabakoba,batangira kwitwara nabi batuka abakobwa b’Abarabu ko ari indaya,umupolisikazi ababujije bamukubita amakofe mu maso,byatumye bakatira igifungo cy’amezi 6.

Ibi bikorwa by’urugomo aba bakobwa babikoze muuri Kanama umwaka ushizeubwo bari batembereye I Dubai,bahita bafungwa by’agateganyo none ibyaha byabahamye bakatirwa urubakwiriye.

Aba bakobwa babiri batawe muri yombi batangiye kurwana ubwabo nyuma yo kunywa inzoga nyinshi,abapolisi bahita babambika amapingu ndetse babinjiza muri Ambulance kuko bari bakomeretse babajyanye kwa muganga,bakubita umupolisi wari kumwe nabo w’umugore.