Print

Ivan Minnaert wirukanwe ku butoza yahawe akazi gakomeye muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 2680

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yatangaje ko Ivan Minnaert yagizwe umuyobozi wa siporo muri iyi kipe akaba yahawe inshingano zo kwita ku bijyanye n’imikino byose muri iyi kipe.

Minnaert yahawe inshingano zo kuyobora umutoza Robertinho

Yagize iti “Ivan Minnaert ni umuyobozi wa siporo mushya muri Rayon Sports afite inshingano zo kureberera ibikorwa bijyanye na siporo.”

Minnaert yageze muri Rayon Sports muri Gashyantare 2018 asimbuye Olivier Karekezi, ayifasha kubona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup,nyuma aza guhagarikwa ku kazi kubera umwuka mubi yateje mu ikipe watumye umusaruro ukendera.


Comments

Tress 20 June 2018

Minaert nta ndangagaciro agira.Nibagarure na Karekezi miwe wazize ubusa.Ariko commission zirakenewe ubwo nicyo gituma akiri muri Rayon,kuko ntacyo amariye abafana.Ni uw’abo bayobozi bahuzagurika.Vive Bakame!!!


twin yeah 20 June 2018

Ahubwo se simperuka yarahawe gutoza ikipe y,abana! Umutoza mukuru niba yabonetse uwo mu nya Bresil, icyo cyuririzi baburiye inyito bamushyira impande bamuvangira ni ibiki! Umutoza arahari, Minaert najye mu bato yahawe. Iyi kipe iricwa n’abayobozi ifite si ikindi!


Djitap 20 June 2018

ariko Ivan bamubonyemo ubushobozi bungana iki, araje ikipe ayirangize azasiga iri habi cyane, abayobozi sinzi icyo bamubonyemo