Print

Cristiano Ronaldo asezereye Maroc mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 2582

Ronaldo uheruka gutsinda Espagne ibitego 3 wenyine,yongeye kubona izamu mu mukino wabereye kuri stade Luzhniki mu mujyi wa Moscow batsinda Maroc igitego 1-0.

Maroc yatsinzwe umukino wa mbere na Iran igitego 1-0, yasabwaga gutsinda Portugal kugira ngo biyifashe gukomeza guhatanira kwerekeza mu mikino ya 1/8,yatsinzwe igitego hakiri kare ikora ibishoboka byose ngo yishyure ariko amahirwe ntiyayisekera kuko abakinnyi bayo barangajwe imbere na Mehdi Benatia na Berhanda, babonye amahirwe menshi bakayapfusha ubusa.

Portugal isabwa kwitwara neza ku mukino wa nyuma izakina na Iran kugira ngo izabashe gukatisha itike iyigeza mu mikino ya 1/8 cy’irangiza.

Muri iritsinda B ikipe ya Espagne iracakirana n’iyi Iran mu mukino uteganyijwe ku I saa mbili z’ijoro aho uyu mukino urabanzirizwa n’urahuza Uruguay mu itsinda A irahura na Saudi Arabia.