Print

Umugabo yashyize mu cyamunara impeta yambitswe n’umugore we nyuma yo kumusiga bari mu kwezi kwa buki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 June 2018 Yasuwe: 3834

Uyu mugabo ukomoka mu gace kitwa Fife muri Scotland yakoze ubukwe bw’agatangaza bwamutwaye akayabo k’ibihumbi 30 by’amapawundi ubwo yarongoraga uyu mugore we Meagan arusha imyaka 19 mu bukwe bwabereye muri Mexico.

Andy yashyize impeta yambitswe na Meaghan mu cyamunara

Nyuma y’iminsi 6 ubukwe bubaye bari mu kwezi kwa buki,uyu mugabo yashatse umugore araheba naho yisangiye undi mugabo bahuye mu ijoro ribanziriza ubukwe bagakundana.

Uyu mugabo usanzwe akora mu bijyanye no gutwara abagenzi,yazabiranyijwe n’uburakari byatumye atangaza icyamunara cy’ iyi mpeta yambitswe n’uyu mugore gito ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko akeneye amapawundi 400.

Ubwo uyu mugore Meaghan yaganiraga n’abanyamakuru yemeye ko yataye umugabo we basezeranye ariko atararyamana n’uwo yasanze.

Andy yabwiye abantu ku mbuga nkoranyambaga ko yashyingiranywe n’uyu Meaghan ku wa 03 Kamena uyu mwaka ariko ibyo gukomeza kubana n’uyu mugore we byarangiye kubera ibyo yamukoreye.