Print

Papa Francis yanenze bikomeye Trump ukomeje gutandukanya abana b’impinja n’ababyeyi babo mu rwego rwo guca abimukira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2018 Yasuwe: 2674

Mu minsi ishize nibwo Trump n’abambari be batangaje ko mu rwego rwo guca burundu abimukira binjira muri USA baturutse muri Mexico,bagiye kujya bambura ababyeyi abana babo bakiri bato babajyane burundu ntibazongere kubabona,ibintu bitashimishije ibyamamare bitandukanye birimo Papa Francis.

Francis w’imyaka 81 yavuze ko ashyigikiye itangazo riherutse gushyirwa hanze n’abamusenyiri bo muri USA bamaganye iki gikorwa bavuga ko kidakwiriye ndetse kidahuje n’imyizerere ya kiliziya.

Yagize ati “Gutandukanya abana n’ababyeyi babo,ntibizatanga igisubizo kirambye.kuri iki kibazo nshyigikiye ibherutse gutangazwa na ba musenyeri ba kiliziya byo kwamagana uyu mwanzuro wa Leta ya USA.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza nawe yatangaje ko ibyo Trump n’abambari be bari gukora bibabaje ndetse biteguye kuvugana nawe kuri iki cyemezo kidakwiriye cyo gutandukanya ababyeyi n’abana babo mu rwego rwo guca abimukira baturuka muri Mexico.


Comments

Hitimana 21 June 2018

Burya PAAPA na Padiri,bisobanura "My father" (Data wanjye).Yesu yatubujije kugira umuntu ku isi twita Data mu rwego rw’imyemerere,kubera ko Data ari imana yonyine.Ikindi yatubujije,ni uguha abantu ama Titles:Reverand,Musenyeri,etc...
Reverand bisonabura umuntu utinyitse,naho Musenyeri/Bishop bikavuga "umwami wanjye" (mon seigneur).Paapa bamwita "Nyirubutungane",nyamara YESU yatubwiye ko Intungane ari imana yonyine (Yohana 17:11).Imana ishaka ko Abakristu bose bareshya kandi bose bakamwigana,bagakora umurimo yakoraga wo Kubwiriza (Yohana 14:12).Yabwirizaga mu nzira,mu ngo z’abantu,mu isoko,etc...Abakristu nyakuri,nabo barabikora,Ntabwo biha ama Titles.Ntabwo barya amafaranga y’abantu (icyacumi),kubera ko yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).