Print

Umuhanzi Christina Aguilera yifotoje yambaye ubusa hejuru mu rwego rwo kwamamaza Album ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 June 2018 Yasuwe: 1050

Uyu muhanzikazi w’imyaka 37 uzwi mu ndirimbo nka Feel this moment yafatanyije na Sean Paul,yatunguye benshi mu bakunzi be ubwo yashyiraga hanze amafoto yifotoje rimwe mu mabere ye riri hanze ndetse yambaye imyenda yerekana imyanya ye y’ibanga mu rwego rwo kwamamaza indirimbo ze.

Aguilera ufite abana babiri yavuze ko yakoze ibi mu rwego rwo kwibohora no gushishikariza abandi kwisanzura mu myambarire yabo,mu gutanga ibitekerezo n’ibindi .
Uyu muhanzikazi yari amaze iminsi acecetse ndetse yifotoje yambaye ubusa mu rwego rwo kongera kwibutsa abakunzi be ko agihari kandi yagarutse mu muziki.