Print

Abakinnyi ba Argentina barashaka guhagarika umutoza wabo Sampaoli ku mukino wa Nigeria

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 June 2018 Yasuwe: 2646

Abakinnyi ba Argentina basabye umutoza Sampaoli ko adatoza umukino wa nyuma bazahuramo na Nigeria ndetse bamusaba ko yashaka uko asezera kuko ibyo yatangaje nyuma y’umukino byababaje cyane.

Aguero yibasiriye Sampaoli nyuma y’umukino

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko Messi ari umukinnyi w’akataraboneka,yavangiwe na bagenzi be bari ku rwego rwo hasi batabashije kumuha imipira.

Mu kiganiro Aguero yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino,yavuze ko ibyo uyu mutoza yatangaje ntacyo bimubwiye ko nta wamubuza kuvuga ibyo ashaka.

Messi ari kuvumwa n’abafana ba Argentina

Argentina yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2014 ishobora gusezererwa mu matsinda mu gihe Iceland na Nigeria imwe yakwitwara neza.