Print

Kubera urukundo umunyamakuru RUTAMU akundamo Messi bigiye gutuma asezera akazi burundu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 June 2018 Yasuwe: 7164

Benshi mu bakunda kumva Rutamu Elie Joe yogeza cyangwa avuga amakuru ya shampiyona zitandukanye z’i Burayi bashobora kutazongera kumva ijwi rye ukundi ari umunyamakuru mu gihe Lionel Messi n’ikipe ye y’Argentine baba bategukanye igikombe cy’Isi cya 2018 kiri kubera mu Burusiya.

Ibi byatangajwe n’uyu munyamakuru ku giti cye ubwo yari mu kiganiro kuri radio1 asanzwe akorera mbere gato yuko igikombe cy’Isi gitangira.

Rutamu mu magambo ye yagize ati “Messi nadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru. Reka mbikosore kugira ngo abantu babyumve neza, Messi na Argentine nibadatwara igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndasezera mu itangazamakuru.”

Ibi byavuzwe na Rutamu bishobora kuba bigiye kuba impamo koko agasezera mu kazi kitangazamakuru kuko kugeza ubu muri iyi mikino ikipe ya Argentine ntiyorohewe doreko ishobora no gusezererwa itarenze amatsinda.

Umukino wa mbere Argentine yawunganyije na Iceland igitego kimwe kuri kimwe naho uwa kabiri wabaye kuri uyu wa Kane yanyagiwe na Croatia ibitego bitatu ku busa.


Comments

Chingy 24 June 2018

Mu mureke ubwo ararenzwe, Messi c azamuhahira? Akoresha akaguru ke undi nawe atunzwe nu munwa none ngo arabiretse ngaye imbwa


Rutamu 24 June 2018

Afite icyo yokeje sha mumureke. yasezera se Messi azamutunga? Ubwo yizeye kukibuno sha ibya bene ngango ntimukabyivangemo. Wenda Messie yamwoherereje transfer ya 200.000 Euros


Ngaho 23 June 2018

Ngaho. Uyu ni ubwa mbere mwumvise. Akorera ikihe gitangazamakuru se? Murakoze.


23 June 2018

Nihatali kbx gusa reka tubitege amaso