Print

Umunyamideli wasutswe aside mu isura yashyize hanze amafoto agaragaza uko yakize mu buryo butangaje[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2018 Yasuwe: 5313

Uyu mukobwa na mugenzi bahuye n’uruva gusenya ubwo uyu mugizi wa nabi yabamenagaho aside ayinyujije mu idirishya ry’imodoka ryari rirangaye,bahise bajyanwa kwa muganga bashyirwa muri koma kubera ko ibisebe bari bafite byari bitangaje none nyuma y’umwaka umwe yakize mu buryo butangaje cyane.

Nyuma y’umwaka umwe ibi bibaye,uyu munyamideli yashyize hanze amafoto afite isura nziza ndetse ari kumwe n’inshuti ze basohokeye muri Turkey.

Uyu mukobwa yavuze ko akimara gusukwaho aside yatinyaga gusohoka hanze kubera isura ye gusa yashimiye abavandimwe be,inshuti ze,n’abanyamakuru bamutabarije akavuzwa.