Print

Dr Frank Habineza yavuze icyahagarika udutero shuma twica abantu Nyaruguru na Rusizi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 June 2018 Yasuwe: 4826

Mu bihe bitandukanye mu turere twa Rusizi na Nyaruguru humvikanye udutero duto duhitana ubuzima bw’ abaturage. Dr Habineza yatangarije UMURYANGO ibyo abona byakorwa kugira utu dutero umuntu yagereranya n’ udutero shuma duhagarare.

Yagize ati “Polisi y’ u Rwanda yakongererwa ubushobozi, n’ inzego z’ umutekano zikongererwa ubushobozi. Twari twabivuze n’ ubushize ko habaho ikoranabuhanga rigakoreshwa mu kurinda umutekano kuko biragoye ko wabona umusirikare wahagarara ku mupaka hose ntabwo twagira abasirikare miliyoni , ntabwo twabona amafaranga tubahemba”


Dr Frank Habineza ari k’ urutonde rw’ abantu 55 bazahagararira DGPR mu matora y’ abadepite ateganyijwe muri Nzeli 2018

Yakomeje agira ati “Hakoreshejwe icyogajuru n’ amakamera, tugashyiraho n’ ubundi buryo bita finger print, twe tukagira intwaro zizwi noneho isasu ryabonwa tukamenya ngo iri sasu ryavuye mu mbunda ya kanaka. Tukamenya ngo izi mbunda ntabwo zavuye mu Rwanda zavuye hanze tukaba twabikurikirana byadufasha”

Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije DGPR risaba Leta y’ u Rwanda gushyiraho akanama k’ igihugu gashinzwe umutekano ngo nako kafasha mugukumira ututero twica Abanyarwanda.

Dr Habineza ati “Twasabye ko hajyaho urwego rukuru rw’ igihugu rushinzwe umutekano rurimo abasivile, abasirikare, abapolisi na intelligence (ubutasi). Dufite structure y’ iyo national security council nayo igiyeho yafasha kurinda umutekano w’ igihugu”.

Itegeko nshinga ry’ u Rwanda rivuga ko uburenganzira bw’ umuntu ari ‘ndahungabanywa’ ndetse ko ‘umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho’ gusa nubwo bimeze gutyo abantu batari munsi ya 6 bamaze kwicwa n’ udutero duto mu gihe kitageze ku mezi arindwi.

Rusizi mu Ukuboza umwaka ushize wa 2017, abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bishe barashe abantu babiri mu murenge wa Bugarama bahungira mu Burundi

Rusizi - Cyumweru tariki 10 Kamena, abantu bitwaje intwaro batamenyekanye barashe abasore babiri mu murenge wa Bugarama barapfa.

Nyaruguru- Mu minsi itanu ishize abantu bitwaje intwaro bishe abantu babiri mu murenge wa Nyabimata bakomeretsa abandi 6.

Rusizi : Tariki 12 Werurwe 2018, Abantu bataramenyekanye barashe abantu batatu babiri bitaba Imana ababikoze basubira i Burundi.


Comments

Mazina 25 June 2018

Ndasubiza Dr Frank.Kuva intambara zabaho,hashize imyaka myinshi.Aho kugirango ziveho,ziriyongera kubera Technology.
Uzi ibitwaro President PUTIN aherutse kwereka isi yose.Harimo Missile yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine yasenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.Ubwato bumwe bw’intambara bwa Submarine,buhenda kurusha Rwanda National budget.Intambara ya 3 iramutse ibaye,isi yose yaba umuyonga mu minota mike.UMUTI w’abantu barwana ni uwuhe?Imana yarawuteganyije.Izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),irimbure abantu barwana bose (Matayo 26:52),hamwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (Abicanyi,abasambanyi,abasinzi,abajura,...).Hazarokoka abantu bumvira imana gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka wegereje.Igisubize cy’ibibazo isi ifite,ntabwo ari ishyaka ryawe Green Party.
Ahubwo niba ushaka ubuzima bw’iteka mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,reka politike,ushake Ubwami bw’imana nkuko YESU yasize abisabye "abakristu nyakuri" muli Matayo 6:33.You are wasting time.


Kaneza 24 June 2018

Ubwo abantu 6 mu mezi 7 mu rumva ari igikuba cyacitse? Mu Burundi ibitero byica 26 , Somalia, USA, ubwongereza na RDC abantu bapfa buri munsi none ngo 6 mu mezi 7!?


GAspard 24 June 2018

Uyu mugabo afite ibitekerezo byiza akwiye kujya mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda, amaze igihe agaragaza ko ashoboye, byanze bikunze uyu mwaka ntusiga aticaye mu nteko. Gusa ibyo avuga byo gukoresha ibyogajuru byo birahenze cyane ahubwo abaturage nibafashe abashinzwe umutekano wenda hagira ikivamo.