Print

Senegal inganyije n’Ubuyapani biyibuza guhita ikatisha itike ya 1/16 cy’irangiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2018 Yasuwe: 1046

Senegal yari yitezwe na benshi mu banyafurika ko irara ibonye itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 kuko yasabwaga gutsinda Ubuyapani,inganyije nabwo bituma itegereza kuzashaka inota rimwe kuri Colombia bazakina ku mukino wa 3.

Senegal yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mane,cyaje kwishyurwa na Takashi Inui ku munota wa 34,bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri umutoza Alliou Cisse yahaye inama abakinnyi ba Senegal byatumye ku munota wa 71 umukinnyi Moussa Wague ashyiramo igitego cya kabiri cya Senegal cyaje kwishyurwa nyuma y’iminota 7 na Keisuke Honda winjiye mu kibuga asimbuye.

Senegal yatsinze Pologne ibitego 2-1 mu mukino wa mbere,ifite amanota 4 inganya n’Ubuyapani aho isabwa kunganya na Colombia igahita ibona itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16.

Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru ikipe y’Ubwongereza yakatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 inyagiye Panama ibitego 6-1 byatsinzwe na Harry Kane watsinze ibitego 3,John Stones yatsinze 2 mu gihe Jese Lingard yatsinze 1.