Print

Ibyo umutoza wa Iran yavuze kuri Cristiano Ronaldo byatunguye benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2018 Yasuwe: 3850

Uyu munya Portugal watoje iyi kipe y’igihugu yavuze ko Portugal ari ikipe y’umukinnyi umwe ndetse ugoranye gufata iyo yaje mu kibuga afite intego ndetse avuga ko amufitiye ubwoba kubera ko nimugoroba araza afite intego yo kwisubiza umwanya w mbere mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi yambuwe na Harry Kane ku munsi w’ejo.

Queiroz wakoranye na Ronaldo yavuze ko ari umukinnyi w’igitangaza

Yagize ati “Portugal ifite umukinnyi umwe witwa Cristiano Ronaldo n’itsinda rindi ry’abakinnyi rimwiruka inyuma.Turabizi ko Cristiano Ronaldo yakoze amateka mu makipe yanyuzemo kandi tuzi neza ko ari buze kutugora mu mukino wa nimugoroba.”

Ronaldo arashaka kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka

Portugal irahura na Iran uyu munsi saa mbili z’umugoroba mu mu mujyi wa Salinsk aho ikeneye inota rimwe ngo ibone itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza.


Comments

ni Fanny 25 June 2018

Christiano bazamutsindire igitabo kimwe muminota yanyuma kuko ntazi gukunda ahubwo arutwa bizima rye