Print

Umutoza wa Lydia Ludic yashinje Rayon Sports gushaka kumuha ruswa mu mukino w’I Kigali wa CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2018 Yasuwe: 2890

Banguwiha wamenyekanye cyane kubera amagambo yavuze mbere yo guhura na Rayon Sports ko umupira w’amaguru mu Rwanda uri hasi ndetse ababazwa n’abafana b’Abanyarwanda bareba umupira ubishye cyane,yabwiye abanyamakuru ko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yamusanze aho yakoreraga imyitozo aashaka kumuha akantu arabyanga amubwira ko yaje ahagarariye igihugu atakwemera kwitsindisha.

Banguwiha yavuze ko bamwe mu bakinnyi ba LLB bariye ruswa ya Rayon Sports

Yagize ati “Ubushize tujya gukina mu Rwanda njyewe baranzaniye amahera banyuze ku mumenyereza w’abanyegori b’iwanje kuko yahoze amenyereza abanyegori ba Rayon Sports.yarambwiye ati uriya ni Tresorier wa Rayon Sports arashaka ko muvugana, ndamubwira nti naje ngaha mpagarariye igihugu.Nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza hari abakinnyi 2 basigaye mu Rwanda Celestin na Hadji ndetse nibo ntambamyi yo gutsindwa kwa LLB.

LLB iri mu itsinda rimwe na LLB

Mayele uri mu itsinda rimwe na Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup izatangira ku wa 28 Kamena uyu mwaka,yabwiye abanyamakuru bo mu Burundi ko Rayon Sports itamutsinda kereka itanze ruswa ndetse ko kuba yaravuze ko umupira wo mu Rwanda uri hasi atibeshye kuko kumusezerera hitabajwe ruswa.

Mayele yavuze ko Rayon Sports itamutsinda biramutse biciye mu mucyo

LLB yasezerewe mu majonjora ya mbere ya CAF Champions League na Rayon Sports mu buryo butavuzweho rumwe kuko mbere y’umukino wo kwishyura wabereye mu Burundi,bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bafatiwe muri Hoteli yarimo abasifuzi bagombaga gusifura uyu mukino byarangiye CAF ibahagaritse.

Comments

Gege 25 June 2018

Ariko Rayon yaragowe vrm.....namwe mwanditse inkuru nabi. Kuko abayobozi bafashwe nta cyaha cyigeze kibahama na gato kuko ntibabonanye n’umusifuzi.... Naho uyu we aba yabuze icyo avuga ubuse aka kanya nibwo abyibutse?

[email protected] 25 June 2018

Uyo mutoza yavuze make kuko arazi neza ko bishoboka azaza gusaba akazi kubutaza mu Rwanda.