Print

Messi yatangaje igihe azasezerera mu ikipe ya Argentina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2018 Yasuwe: 3504

Uyu mugabo watunguwe na bagenzi be ku munsi w’ejo ubwo bari mu myitozo ikomeye yo kwitegura Nigeria,yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugukora amateka muri Argentina ndetse azasezera ayihesheje igikombe cy’isi.

Ygize ati “Ndabizi igikombe cy’isi n’ingenzi kuri njye no ku gihugu cya Argentina.Mpora mfite inzozi zo kwibona nteruye igikombe cy’isi kandi ngomba kubigeraho.Natwaye amarushanwa menshi kandi akomeye,kandi sinifuza gusezera mu ikipe y’igihugu ntegukanye igikombe cy’isi.

Messi na bagenzi be bari mu myitozo ikakaye yo kwitegura guhangana na Nigeria mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D ku munsi w’ejo basabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo babone amahirwe yo kwerekeza mu mikino yo gukuranamo, aho nibaramuka bazamutse bazahangana n’Ubufaransa mu mikino ya 1/16 cy’igikombe cy’isi, bwamaze kubona itike nyuma yo gutsinda Peru.