Print

Gitifu wa Nyamagabe yakatiwe gufungwa iminsi 30

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 June 2018 Yasuwe: 1693

Twayituriki Emmanuel akurikinyweho ibyaha birimo kwiha inyungu binyuranyije n’amategeko, kwaka amafaranga mu buryo budakurikije amategeko no gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa itavuga ukuri.

Ubushinjacyaha bwamugejeje mu rukiko mu cyumweru gishize, bwasabye Umucamanza kumufunga by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza.

Umushinjacyaha yavugaga ko ibyaha uregwa akekwaho bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu bityo ko ataburana ari hanze nk’uko biteganywa n’amategeko.

Yavugaga ko kuba afunzwe ari bwo buryo bwonyine bwatuma ubushinjacyaha bumubonera igihe cyose bumushakiye kandi ko hari impungenge ko aramutse arekuwe by’agateganyo ashobora gutoroka ubutabera.

Umuseke watangaje ko uregwa yasabaga kurekurwa kuko afite aho atuye hazwi kandi ko afite uburwayi bwa diyabete bityo ko yarekurwa akajya kwiyitaho no kwivuza.

Uyu munsi, Umucamanza yagarutse ku miburanire y’impande zombi, yavuze ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze biriya byaha akurikiranyweho.

Yavuze kandi ko ibi byaha bikomeye kuko bihanishwa hejuru y’imyaka itanu, yemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Umwunganizi wa Twayituriki Emmanuel mu mategeko yavuze ko batishimiye ikemezo cy’urukiko rwa Gasaka kuko bari basabye ko arekurwa, bityo ngo bagiye kujurira mu minsi itanu, ngo bazasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kumurekura kuko nta mpamvu babona zatuma afungwa by’agateganyo kuko ngo ibiri mu iperereza nta mpamvu zikomeye babona zatuma afungwa by’agateganyo.

Ati “Impamvu ya mbere, impapuro bivugwa ko zasohokeyeho amafaranga zarafatiriwe n’ubushinjacyaha, abavugwa ko bamugambaniye barahari nibo bagakurikiranywe, kuko abamuhaye amafaranga babona ko adakwiriye bakagombye kuyamwima aho kuyamuha kugira ngo bayamuhe afungwe, ni ‘theorie de compmlot’, ufunzwe si we, hagafunzwe abamuhaye amafaranga kuko si we usinya misiyo, we nta hantu agaragara mu basinya.”