Print

Dore amagambo y’agahebuzo wabwira umukunzi wawe akaba yaguha ibye byose

Yanditwe na: Muhire Jason 27 June 2018 Yasuwe: 84886

Mu rukundo habamo intekerezo nyinshi zitandukanye; hakaba n’ubwo umukunzi wawe akubwira ko uri mwiza ariko wowe ntubashe kubyibonaho. Nubona rero inshuti yawe yatangiye kwiheba biturutse ku miterere y’umubiri wayo uzamenye uko ubyitwaramo.

Aya magambo ashobora kugufasha gutuma umukunzi wawe yakira uko ari kose.

Nshuti mukundwa, maze igihe kitari kirekire mbona usa n’utanezezwa n’uko umubiri wawe uteye, gusa mubyukuri njye siniyumvisha impamvu yabyo kuko njye mbona ntawe muhanyije ubwiza. Ndagirango nkumenyeshe ibintu bikurikira.

Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by’agahebuzo.

Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.

Gusa hari ikintu cy’ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n’agahiye. Uri mwiza imbere n’inyuma n’utabibona yaba yigiza nkana.

Urukundo burya rurabagarirwa, urukundo kandi rurasigasirwa. Iyo rwitaweho ruraramba ntirusaza


Comments

blaise ndayishimiye 10 January 2024

Birahimbaye birateye igomwe


Nsengimana Donatien 20 June 2023

aya magambonimeza cyane


iibyavuzwenayo morodekayi 6 June 2023

nicyinucyi umugore yakorera umugabo
nimagambocyi yakoresha kugirango anezeze umugabo.


Hakizimana 22 May 2023

Mugemushyiraho na images


nshimirimana freddy 20 May 2023

Muhora mutugezaho udusha kl


20 March 2023

kbx ku byiza mutugezaho


wonder 14 January 2023

Nshaka kumusezera


Guillaume 26 November 2022

Urukundo nokumenya byinshi


emmanuel hagenimana 1 November 2022

mugire amahoro


MEZENEZA 1 October 2022

Ni byiringiro tubashimira kunama mutugira


Tuyisingize olivier 27 September 2022

Turabashimiye kubw`inama muduha


Tuyisingize olivier 27 September 2022

Muyadutondekere ari amagambo magufi


nina 4 November 2021

Amajambo nobwira umugabo


thierry 25 July 2021

guhora ndonka inkuru ziva kur mwebw


Mfuranzima 11 April 2021

Kumenya urukundo


jean pierre 27 January 2021

Tubashimiye byimazeyo kunama nibitekerezi byanyu byiza


Musemakweli Pierre celestin 17 October 2020

Njye birangora kubona amagambo mbwira uwo nkunda kuburya muhamagara nkabura Icyo mvuga muramfasha iki


Musemakweli Pierre celestin 17 October 2020

Nibyiza kubwira uwo ukunda amagambo amukora kumutima


Musemakweli Pierre celestin 17 October 2020

Njye birangora kubona amagambo mbwira uwo nkunda kuburya muhamagara nkabura Icyo mvuga muramfasha iki