Print

Mu mafoto reba uburyo isura y’umukobwa ushaka kwisanisha na Angelina ikomeje kwangirika mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 June 2018 Yasuwe: 3329

Umukobwa witwa Sahar Tabar akomoka muri Iran akaba umukunzi w’umukinnyi wa filime Angelina Jolie kuva akiri umwana.Kuva mu bwana bwe yifuje gusa na Angelina ndetse akora ibishoboka byose kugirango agera kuri ubwo bwiza.

Sarah ngo azaruhuka ari uko agize isura nk’iya Angelina

Mu nkuru y’ikinyamakuru Sur 7 Sur bavuga ko uyu mukobwa afite imyaka 19 y’amavuko akaba amaze guca imbere y’abaganga yibagisha isura.Mu nshuro zirenga 50 isura ye ijya gusa neza n’iya Angelina Jolie ariko nanone akomeje guhinda mu buryo buteye ubwoba.

Benshi bamugira inama yo kubireka ariko we avuga ko azaruka ari uko abaye nka Angelina yikundira.Kugeza ubu amaze gutakaza ibiro 40 kuva yatangira kwihinduza uruhu.

Ku rukuta rwa instagram akurikirwa n’abasanga ibihumbi 300.00, benshi bamugira inama yo kubireka ariko undi akavuga ko azakomeza.