Print

Umugore yarashe umugabo wateretaga umwana we w’imyaka 14 mu ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2018 Yasuwe: 1092

Uyu mugabo w’imyaka 25 yafashe icyemezo cyo kuza gusura uyu mwana bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga,kubera ko yahagaritse kongera kuvugana nawe,byatumye araswa akigera iwabo w’uyu mukobwa.

Ubwo uyu mugabo yageraga iwabo w’uyu mukobwa,nyina yanze kumuha karibu niko gutangira kumena ibirahuri by’inzu kugira ngo yinjire ku ngufu,nyina w’uyu mukobwa ahita afata imbunda yari afite cyane ko muri USA abantu bemerewe gutunga imbunda amurasa ku ijosi none ubu amerewe nabi ndetse ashobora no gupfa.

Biravugwa ko uyu Skinner yaguze icyuma ubwo yageraga muri USA aho byibazwa impamvu yacyo ndetse inzego z’umutekano zemeje ko yashakaga kwica uyu mwana w’umukobwa bakundaniye kuri Internet.


Uyu mugabo yamenye ibirahuri by’inzu ubwo yimwaga karibu