Print

kapiteni wa Mexico yibasiriye Neymar amuvugaho amagambo atari meza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2018 Yasuwe: 1529

Uyu mu kapiteni yavuze ko Neymar ameze nk’umukinnyi w’ikinamico,ko iyo ari mu kibuga akenshi aba agerageza kubeshya abasifuzi ndetse akabiriza udukosa duto akatugira amakosa aremereye,aboneraho gusaba umusifuzi uzasifura umukino w’ibi bihugu byombi ku wa Mbere w’icyumweru gitaha kuzaba maso.

Guardado yasabye umusifuzi kuzita kuri Neymar

Yagize ati “Twese tuzi neza Neymar uwo ariwe,si njyewe cyangwa ikipe yacu ikwiye kumucira urubanza,ahubwo n’abasifuzi na FIFA.Ubu haje VAR ni ahayo kugira ngo irebe imikinire ye ndetse ihagarike ibinyoma bye.Tuzi ukuntu akunda gukabiriza amakosa,yigusha hasi kenshi ariko nibwo buryo bwe bwo gukina gusa abasifuzi bagomba kumuhagarika.”

Guardado yavuze ko we na bagenzi be bazi ko umukino wo ku wa Mbere saa Kumi mu mujyi wa Asmara ari uw’ingenzi ku buzima bwabo ndetse biteguye gukora ibishoboka byose bakawutsinda bakagera muri ¼.