Print

Sanchez yavuze umukinnyi abona azahiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2018 Yasuwe: 1816

Uyu kabuhariwe wasigaye mu rugo we n’ikipe ye ya Chile yatangaje ko mugenzi we bakinana mu ikipe ya Manchester United Romelu Lukaku ariwe uzahiga abandi mu gutsinda ibitego byinshi ndetse yemeza ko ari mu bihe byiza azabigeraho.

Sanchez yavuze ko Lukaku ariwe uzatsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi

Yagize ati “Lukaku ameze neza.ari mu bihe byiza kandi afite ibitego 4 ubu.Ndizera neza ko azarangiza igikombe cy’isi ariwe uyoboye ba rutahizamu.

Lukaku umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 2 yakinnye,agomba guhangana na Harry Kane ufite 5 ndetse ku mukino wa 1/16 bagomba guhuramo na Japan agomba kunyeganyeza inshundura niba ashaka urukweto rwa zahabu.