Print

Uburusiya butumye Espagne yongera gusohoka mu gikombe cy’isi hakiri kare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2018 Yasuwe: 811

Imbere y’abafana babo, Abarusiya bagerageje kurinda izamu ryabo ndetse ntibirirwa bashaka umupira, byatumye Espagne ikina yonyine iminota 120 inanirwa gutsinda umukino yayoboye ku guhererekanya umupira ku kigero cya 76 ku ijana.

Nubwo isezerewe Espagne, yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 12 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Sergei Ignashevich,cyishyurwa ku munota wa 41 na Artem Dzyuba kuri penaliti yakozwe na Gerrard Pique wakoze umupira ari mu rubuga rw’amahina.

Kuva ku munota wa 42 kugeza ku munota wa 120, Espagne yakinnye umukino udasobanutse wiganjemo guhererekanya hagati mu kibuga ntibasatire izamu ry’Uburusiya butigeze bugerageza gushaka imipira bituma amakipe yombi agera ku gutera penaliti, zasezereye Espagne.

Espagne yabanje gutera penaliti,yahushije Penaliti 2 za Koke usanzwe akinira Atletico Madrid na Iago Aspas wa Celta Vigo mu gihe Iniesta,Pique na Ramos bazinjije.

Ku ruhande rw’Uburusiya,abakinnyi binjije penaliti ni Fedor Smolov, Sergei Ignashevic,Aleksandr Golovin na Dennis Cherychev.