Print

Umugore wari wapfuye yasanzwe mu buruhukiro bw’ibitaro ari muzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2018 Yasuwe: 1625

Uyu mugore utatangajwe amazina yazanywe mu buruhukiro bwitwa Carletonville buherereye mu ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo nyuma y’impanuka ikomeye yakoreye mu muhanda.

Abaganga bemeje ko uyu mugore yapfuye ndetse ko nta n’ikimenyetso cyerekana ko ari muzima bamushyira muri Morgue,ushinzwe kwita ku mirambo yinjiye asanga uyu mugore arahumeka ahita atangira gukurikiranwa n’abaganga.

Hatangiye gukorwa iperereza ryimbitse kuri aya mahano yo gushyira umuntu muri Morgue bavuga ko yapfuye kandi ari muzima, gusa ushinzwe ibitaro byavuze ko uyu mugore yapfuye yavuze ko nta ruhare abaganga be babigizemo.

Ntabwo ari ubwa mbere ibi biba muri Afurika y’Epfo kuko mu mwaka wa 2011 umugabo w’imyaka 50 yavuzweho ko yapfuye nyuma basanga ari muzima.

Mu mwaka wa 2016 umugabo wakoreye impanuka muri KwaZulu natal yajyanwe muri Morgue bazi ko yapfuye ku munsi ukurikiyeho basanga ari muzima.