Print

Irebere Zari umubyeyi w’abana 5 mu mwambaro wa Bikini[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 July 2018 Yasuwe: 4957

Zari usanzwe afite abana 5 yabyaye ku bagabo batandukanye babiri [harimo umuherwe Ivan Ssemwanga] muri bo akaba yarababyaranye na Diamond.

Zari umwaka ushize nibwo yabwiye itangazamakuru ko uwahoze ari umugabo we Diamond agomba kujya kwirega kwa Sebukwe ndetse ko hari amande agomba kuzatanga bitewe n’uko babyaranye batarasezeranye kandi ko mu muco wabo bitemewe.

Yagize ati "Agomba kwishyura ababyeyi banjye kubera ko twabyaranye abana 2 bose tutarashyingirwa. Mu muco wacu iyo wabyaranye n’umugore mutarashyingirwa baguca amande kuko uba warakoze ibyo utaremererwa. Gusa sinzi amafaranga azatanga ariko ababyeyi banjye baramukunda ntabwo bazamunaniza cyane."

Zari The Lady Boss yavutse kuwa 23 Nzeri 1980. Nyina ni umuhindekazi naho se ni umusomali. Mu buto bwe yakuriye ahitwa Jinja ari naho yize amashuri yisumbuye muri Jinja girls high School, Kaminuza ayiga mu Bwongereza.