Print

Nyampinga Phiona warumaze igihe kinini yarabuze umukunzi yamubonye

Yanditwe na: Muhire Jason 2 July 2018 Yasuwe: 3245

Phiona Bizzou ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda wamamaye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yatorerwaga kuba Nyampinga wiki gihugu ubwo yari umunyeshuri mu mwaka wa 3 muri Kaminuza ya Makerere . Magingo aya yabonye umukunzi mushyashya witwa Andre Brooks waje asimbura uwitwa Sangoma bakundanye ahagana mu mwaka wa 2010 .

Amakuru dukesha ikinyamakuru Howwe gikorera mu gihugu cya Uganda nuko aba bombi bari mu byishimo bidasanzwe aho kuri ubu basigaye bibanira nk’ umugabo n’ umugore ndetse ibijyanye n’ urukundo rwabo ntibagihishira umubano wabo ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.