Print

Abaturage batunguwe no kubona umugabo wambaye ubusa ari kogera ku karubanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 3 July 2018 Yasuwe: 1448

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 2 Nyakanga 2018 . ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho atandukanye agaragaza umugabo utatangajwe amazina arimo kogera mu muhanda.

Uwafashe aya mashusho yavuze ko uyu mugabo yari mu nyengero z’ umugi wa Logos afite indobo irimo amazi ndetse n’ isabuno aho yakuyemo imyenda atangira koga ntacyo yishisha gusa kubera isoni akajya abwira abamushungeraga ko bareka gukomeza kumuhanga amaso bakagenda gusa bakomeza kumushungera kugera arangije kwiyuhagira.

Uyu mugabo yakomeje avugako uyu mugabo benshi bamufashe nk’ umurwayi wo mu mutwe kubera ibikorwa yagaragaye akora bitakorwa n’undi muntu .aho habonetse umusore umuzi niko kumushyira mu modoka amukiza abantu bari bahuruye baje kumureba.