Print

Umubyeyi wa kapiteni w’ ikipe ya Nigeria yashimuswe bagiye gukina na Argentina

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 July 2018 Yasuwe: 1998

Uyu mukinnyi w’ umupira w’ amaguru ngo aya makuru y’ uko se yashimuswe yamugezeho ariko arihangana arakina. Uyu mukino wabaye tariki 26 Kamena 2018 bivuze ko se wa Obi Mikel yashimuswe tariki 25 Kamena. Uwo mukino warangiye ari ibitegeko 2 bya Argentina kuri 1 cya Nigeria.

Obi Mikel yabwiye itangazamakuru ati “Nabuze icyo gukora, gusa sinagombaga guhombya miliyoni 180 z’ amadorali ya Nigeria. Nahisemo kuryumaho mpagararira igihugu cyanjye. Nanze kubwira ikipe, nanga nirinda kubibwira umutoza kuko wari umukino ukomeye mu Isi”.

Obi Mikel avuga ko abashimuse Se bamusabye guceceka niba adashaka ko Se yicwa undi ahitamo kububahiriza.

Tariki 2 Nyakanga 2018 nibwo uyu mubyeyi wa Obi Mikel yarekuwe nyuma y’ ibiganiro hagati ya polisi n’ abashimuse se Obi Mikel bavugaga ko bakeneye amayero ibihumbi 24 ngo barekure uyu musaza.

Uyu musaza bamusanze mu ishyamba yarakorewe itotezwa ariko ari muzima. Ni ubwa kabiri ashimuswe kuko yigeze gushimutwa muri 2011.