Print

Abakinnyi b’Ubwongereza basomanye mu buryo butangaje n’abagore ndetse n’abakunzi babo nyuma yo gusezerera Colombia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2018 Yasuwe: 4040

Byari bimaze kuba akamenyero ko Ubwongereza busezererwa mu gikombe cy’isi iyo bibaye ngombwa ko hitabazwa penaliti mu mikino y’igikombe cy’isi ,ariko nimugoroba ikipe yabo yakuyeho aka gahigo kabi isezerera Colombia kuri penaliti 4-3 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya.

Abakinnyi b’Ubwongereza bagaragaye bishimira cyane iyi ntsinzi ndetse basomana n’abagore babo aho amafoto y’ibi birori yakwirakwiye hirya no hino ku isi.

Ubwongereza buri mu nzira nziza ishobora kubufasha kugera ku mukino wa nyuma aho buzahura na Sweden mu mikino ya ¼ cy’iki gikombe cy’isi kiri kubera mu Burusiya ,ku Cyumweru.