Print

Uyu mugore yageze mu Biryogo umuntu atazi amusukaho aside

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 4 July 2018 Yasuwe: 5969

Uyu mugore aravuga byabaye mu masaha ya saa tanu z’ ijoro ubwo yari avuye mu kazi kwa Nyiramuna aribwo ibi byabaye.

Yagize ati “Hari umuntu twari kumwe, uwo muntu amaze kumurenga yari afite aside mu gacupa ahita ayinshuburira mu maso, imwe ndayimira indi injya mu maso mpita mbwira uwo muntu ntibamennye inzoga mu maso”

Uyu mubyeyi utuye mu kagari k’ Agatare ngo yageze mu rugo ataramenya ko ari aside bamusutseho yibwira ari inzoga bamusutseho arakaraba bigahita bishira.

Yakomeje agira ati “Nari mfitanye ibibazo n’ umugabo twaratandukanye arambwira ngo azampemukira. Umanza ariwe ungambaniye, ku wa Gatandatu yaje kukazi abwira boss ngo azampemukira”.


Ifoto ya Djamila atarasukwaho aside

Umuntu babana niwe wamubwiye ko ibyo bamutseho ari aside bitewe n’ uko igitambaro yari yambaye mu mutwe cyari cyacitse.

Uwo muntu yagize “Yaje avuga ngo bamumennye inzoga mu maso, noneho kubera ko imyenda yari yambaye mu mutwe itangiye gucika ndavuga nti inzoga se ica imyenda? Ubwo rero nibwo mpise nibuka ko ishobora kuba ari aside kuko n’ ijisho ryatangiye kwangirika”

Amakuru aravuga ko hashize ibyumweru bibiri uyu mugore atandukanye n’ umugabo we.


Comments

Munyemana 4 July 2018

Nta gushidikanya ko ari umugabo we wabikoze.Umva ko yari yarabyivugiye ko azamugirira nabi Mu mategeko,IMVUGO nayo ishinja umuntu.Ku isi hose,usanga abantu bashakanye bahemukirana.Ugasanga bacana inyuma.Nyamara imana ibasaba "kuba umwe" nkuko Itangiriro 2:24 havuga.Impamvu isi ifite ibibazo,nuko abantu basuzugura amategeko imana yaduhaye binyuze kuli bible.Baricana,bararwana,barasambana babyita gukundana,bacurana umutungo w’isi,etc...Imana ntacyo ibabwiye.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi bose,hasigare abantu beza gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.
Ku bantu bemera ibyo bible ivuga,uwo munsi uri hafi cyane kandi n’ibimenyetso byinshi birahari.


keis 4 July 2018

Hanyuma se uretse kuba igitambara cyacitse , uwasutsweho aside yabaye iki ?