Print

Falcao yatangaje impamvu ikomeye yatumye Colombia isezererwa n’Ubwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 July 2018 Yasuwe: 1600

Uyu rutahizamu usanzwe ukina muri Monaco yavuze ko uyu musifuzi yavugaga icyongereza gusa ndetse atashoboraga kumvikana n’abakinnyi ba Colombia ubwo bamugezagaho ibyifuzo byabo,byatumye abogamira ku Bwongereza gusa.

Yagize ati “Byatubangamiye kuba umusifuzi yari umunyamerika.Mbabwije ukuri ibyabaye byaduteye kumushidikanyaho.yahuzagurikaga ndetse yafashaga Ubwongereza kubera ko yavugaga icyongereza gusa.Umusifuzi yatubangamiye mu mukino twanganyaga 50 kuri 50,ndetse yagiye afata ibyemezo bibogamiye ku Bwongereza.

Falcao na bagenzi be ntibishimiye penaliti uyu musifuzi w’umunyamerika yahaye Ubwongereza ku munota wa 55 Harry Kane akayinjiza,aho bavuze ko ritari ikosa ryagombaga gutangwamo penaliti.

Umusifuzi Geiger yatanze ikarite 8 z’umuhondo zirimo 6 yahaye abanya Colombia gusa nta mukinnyi yigeze aha ikarita itukura.