Print

Argentina yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yasimbura Sampaoli wabatsindishije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 July 2018 Yasuwe: 1438

Nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo ku mugabane w’Iburayi abitangaza,AFA irashaka ko Pep Guardiola akorana na Messi bigeze gukorana muri FC Barcelona bagatwara ibikombe bitagira ingano.

AFA irashaka guha akazi Guardiola agafatanya na Messi

Benshi batangajwe n’aya makuru ndetse bemeza ko AFA yipashe muremure kuko uyu mugabo umaze gutwara ibikombe 23 mu mateka ye ari guhembwa akayabo k’amapawundi bitamworohera kuva mu ikipe ya Manchester City ngo yerekeze muri Argentina.

Pep Guardiola afite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2021 mu ikipe ya Manchester City,byagorana ko igihugu cya Argentina kimukura muri iyi kipe ifite amafaranga menshi.

Uretse Pep Guardiola,Argentina irashaka abandi batoza barimo Diego Simeone utoza Atletico Madrid, umutoza wa Peru Ricardo Gareca n’umutoza wa River Plate Marcelo Gallardo.