Print

Uyu mugore wo muri Afurika ahuza urugwiro n’ intare agasomana nazo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 July 2018 Yasuwe: 2853

Izi ntare enye zirimo izingabo n’ ingore. Ubusanzwe ingore zizwiho ubugome bw’ akataraboneka. Izi ntare enye ziba muri pariki y’ itari iya Leta mu gihugu cya Afurika y’ Epfo. Or Lazmi yimereje izi ntare nawe ziramumenyera kuva zikiri imigunzu kuri ubu zimufata nk’ ikiremwa kidasanzwe zikamwumvira.

Umunyamakuru yasuye Or Lazmi muri iyi pariki, agezeyo Lazmi ategeka izi ntare ko zitagira icyo zimukora zibakurikiza.

Umunyamakuru yabajije Lazmi uko yubatse ubushuti n’ intare ibintu ubusanzwe bibonwa nk’ ibidashoboka.

Lazmi ati “Ahari ni uko tuziranye kuva zikiri imigunzu(ibyana) zakuze turi kumwe”

Lazmi avuga ko kubana nazo zikiri nto byatumye zikura azitoza ubudahemuka.

Uyu mugore yemeza ko inyamaswa yose umuntu ayibonye ikiri nto yayitoza imico myiza ikazakura iyikurikiza.

Izi ntare zibana na Or Lazimi ni intare enye zirimo imwe y’ ignore n’ eshatu z’ ingabo. Intare z’ ingore zirangwa n’ uko zitagira umugara mu gihe ingabo zo zigira igituza kinini, umugara n’ inyuma hananutse.

Abantu batandukanye bakunze kujya gusura uyu mgore Lazmi bakamubaza uko yabashije kubaka umubano n’ intare.