Print

Umusore yarashwe arapfa ngo arigeragerezaho inzaratsi zipfubya amasasu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 July 2018 Yasuwe: 1076

Byabereye muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria. Ijezie wari wagiye mu bavuzi ba gakondo gushaka imiti izajya ituma amasasu atinjira mu mubiri we yatawe muri yombi na polisi ya Nigeria.

Uyu muganga yasabye uyu mukiriya we kwambara izi nzaratsi agakorerwaho igerageza ngo bamwereke ko izi nzaratsi zikora arabyanga.

Uyu muvuzi Adoezuwe yari yizeye izo nzaratsi cyane bituma azambara mu ijosi maze asaba Ijezie kumurasa.

Ijezie yakoze ibyo uwo muvuzi amusabye amurashe ahita agwa hasi arapfa ako kanya nk’ uko abaturage b’ aho byabereye babitangaje.

Bati “Amasasu yinjiye Adoezuwe birangira ahise apfa”

Umupolisi ushinzwe itumaho Andrew Enwerem yatangaje ko yahise atabwa muri yombi nyuma yo kwica arashe uyu muvuzi wavugaga ko yavumbutse inzaratsi zitsirika amasasu ntiyinjire mu mubiri.