Print

Romelu Lukaku yatangaje amagambo atangaje ku ikipe ya Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 2262

Uyu musore umaze gutsinda ibitego 4 muri iki gikombe cy’isi yavuze ko nubwo Brazil ifite ba myugariro bafite ubunararibonye,batamubuza kubona igitego we na bagenzi be barimo Eden Hazard.

Yagize ati “Nizeye neza ko ubwugarizi bwabo twabuca mu rihumye gusa uburyo bwo kubikora nibwo bw’ingenzi.ba myugariro babo 3 nibo bafite ubunararibonye niyo mpamvu dukwiye kumenya uburyo tubasatira kandi twarabyitoje ku wa Gatatu.Turiteguye neza.

Benshi mu basesengura umupira w’amaguru bavuze ko ikipe y’Ububiligi irubakira ku musore Eden Hazard ndetse baraza kunyura ku ruhande rw’umusore Fagner cyane ko we asanzwe akina muri Brazil.

Lukaku yabwiye abanyamakuru ko baraza guhangana kugeza ku munota wa nyuma ku mukino barahuramo na Brazil uyu munsi saa mbili z’ijoro aho benshi biteze kureba urwego rw’aya makipe yombi ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi.

Lukaku yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa kuri Neymar ko yigusha cyane ndetse agatinza iminota,aho yavuze ko atari byo ndetse Neymar ari mu bakinnyi bashobora kuzayobora isi muri ruhago