Print

Didier Deschamps yatangaje uko abona Kylian Mbappe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 1249

Uyu mutoza wishimiye imyitwarire y’uyu musore w’imyaka 19 ku mukino baherutse gutsinda Argentina bayirusha cyane,yabwiye abanyamakuru ko Mbappe akiri muto ndetse agifite urugendo rurerure kugira ngo yemeze abantu.

Mbappe arashaka gufasha Ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi

Yagize ati “Afite imyaka 19 gusa kandi aracyakura.Azakomeza kwiga uko yawitwara mu bihe byiza no mu bibi.Iyo ibintu bimeze nabi nibwo wicara ukibaza ikitagenda gusa iyo uri mu bihe byiza uraruhuka ndetse ukagabanya ingufu.Kylian ni umunyabwenge ibi arabizi.

Kapiteni w’Ubufaransa Hugo Lloris nawe yasingije Mbappe avuga ko arimo kuzamuka neza ndetse afite ubuhanga bwo gukoresha neza amahirwe yose abonye.

Ubufaransa burakina na Uruguay uyu munsi saa kumi budafite umukinnyi Blaise Matuidi wahawe amakarita 2 y’umuhondo,biratuma Didier Deschamps akora impinduka imwe ku bakinnyi baheruka gutsinda Argentina.