Print

Idubu ryishe umugabo w’intwari warirwanyije ashaka gutabara abana be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 1987

Ubwo iri dubu ryageraga aho uyu muryango wari uteraniye,uyu mugabo yahise yitambika hagati yaryo n’abana be,arababwira ngo biruke asigara arwana naryo riramwivugana.

Iri dubu ryateye uyu muryango mu gace ba mukerarugendo bakunda kuroberaho amafi,uyu mugabo ahitamo kwitangira abana be,abasaba kwiruka asigara arwana n’iyi nyamaswa y’inkazi.

Abagize umuryango w’uyu mugabo bashimye ubutwari bwe kuko yabatabaje aho bari bari ababwira ko idubu ribateye bahagera bagasanga yapfuye ndetse yashoboye kurokora abana be bari kumwe.

Polisi yatangaje ko iri dubu ryishwe rirashwe n’abandi ba mukerarugendo bari kuri iki kirwa bahuruye baje gutabara uyu mugabo.