Print

‘Ibyo Nkurunziza yatangaje ni amahirwe yo gushimangira demukarasi’ - US

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 2023

Amb. Casper ati "Aya ni amahirwe yo kubaka icyizere cya politiki mu baturage no gushimangira demukarasi”

Yabivuze tariki 4 Nyakanga ubwo Leta Zunze ubumwe za Amerika yizihizaga 242 ibonye ubwigenge dore ko amateka agaragaza ko nayo yakoronijwe n’ Abongereza nk’ uko byatangajwe na IWACU.

Uyu mugore uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika mu Burundi avuga ko icyizere gike abaturage bafitiye ubutegetsi bw’ u Burundi ariyo ntandaro y’ imvururu za hato na hato.

Yagize ati "Ikizere gike cyongera akariro ku kwicamo ibice kw’ abaturage, politiki itababarira n’ ihungabanywa ry’ uburenganzira bwa muntu”
Amb. Anne Casper asanga ibintu byari kurushaho kuzamba iyo Perezida Nkurunziza avuga ko aziyamamaza mu matora ya Perezida yo 2020.

Ngo ubutegetsi bw’ u Burundi bwasabaga Abarundi guha agaciro ibibatanya gusa ngo muri iyi minsi Abarundi baganira n’ uyu mwambasaderi biganjemo urubyiruko bamubwira ko myaka ibiri iri imbere bizaba byarahindutse.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga y’ u Burundi Jean de Dieu Ndikumana, asanga kuba referendum yo ku wa 17 Gicurasi 2018 yaragenze neza bitanga icyizere ku iyubahirizwa ry’ amahame demukarasi mu Burundi.

Ati “Iki nacyo ni ikimenyetso cyo gukura muri politiki twafata nk’ umusingi wo kubakiraho ejo hazaza”

Hon. Ndikumana ashima ubufasha Leta zunze ubumwe za Amerika itera u Burundi, by’ umwihariko mu kurwanya HIV/AIDS, n’ imfu z’ abana n’ ababyeyi ndetse no gufasha abatishoboye kuva mu bukene.