Print

Miss Sharifa yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Thierry [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 6 July 2018 Yasuwe: 5705

Miss Sharifa wabaye igusonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) Kur uyu wa Kane taliki ya 5 Nyakanga 2018 yasezeranye byemewe n’amategko na Niyonteze Thierry bamaze igihe bakundana umuhango ukaba wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

Ibi bibaye nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize aribwo Niyonteze Thierry yari yagiye gutanga inkwano mu muryango wa Umuhoza Sharifa mu Karere ka Musanze, uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018.

Iby’urukundo rwaba bombi byamenyekanye Muri Mutarama 2018, ubwo umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Twakwibutsa ko Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.