Print

Umunyamakuru Fionah Mbabazi ubukwe bwe yabugize ibanga ariko bwamenyekanye -AMAFOTO

Yanditwe na: 6 July 2018 Yasuwe: 3276

Nyuma yo kwambikwa impeta akemerera umusore bamaze igihe bakundana kuba babana, Fionah Mbabazi yashyize hanze amafoto yambaye impeta anatangaza ko yamaze kwemerera uwamwambitse iyi mpeta ko bazabana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Mbabazi Fionah yashimiye cyane ababyeyi be arangije anishongora ku bagiye bavuga ko bidashoboka ko yabana n’uyu musore agira ati "Byabaye navuze Yego" cyangwa mu ndimi z’amahanga ’I Said Yes’.

N’ubwo urukundo rw’aba bombi rutigeze ruvugwa cyane mu itangazamakuru cyangwa ngo usange bakunze gushyira hanze amafoto bari kumwe, amakuru Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko bamaranye igihe ndetse bakunze no gusohokana kenshi iyo bakitse imirimo. Nta byinshi biramenyekana ku bijyanye n’ubukwe bwabo gusa amakuru twabashije kumenya ni uko bari mu myiteguro y’ubukwe cyane ko bushobora kuba vuba cyane.

Fionah Mbabazi mu minsi ishize yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore bivugwa ko ari we bakundana ndetse n’amakuru yizewe ahamya ko ari we bemeranyije kubana