Ronaldo biravuga ko yifuza gusohoka muri Real Madrid kubera ko perezida wayo Florentino Perez yanze kumwongerera umushahara kugira ngo arushe Messi na Neymar mu gihe Juventus yifuza kumugura miliyoni 88 ikajya imuhemba akayabo ka miliyoni 30 ku mwaka.
Ronaldo yatangiye kwambikwa imyambaro ya Juventus
Mu makuru yatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye mu Butaliyani birimo Tuttosport na Corriere dello sport ni uko ubuyobozi bwa Real Madrid buzaterana ku wa Kabiri bakiga ku kibazo cya Ronaldo ndetse ku wa Gatatu nibwo bazahura n’uhagarariye Ronaldo Jorge Mendes ugiye gukorera akayabo muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Ronaldo arashaka gushyira akadomo ku mateka ye muri Real Madrid
Ubuyobozi bwa Real Madrid bwatinye gutangaza ko bugurishije Ronaldo kubera gutinya abafana bamukunda cyane kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa,bakaba bifuza kumuha amafaranga menshi kugira ngo avuge ko ariwe ushaka gusohoka.
Umwenda wa Ronaldo uri kugurwa cyane i Turin
Ronaldo ari mu biruhuko we n’umuryango we mu Bugereki,aho yabwiye umuhagarariye gukomeza ibiganiro na Juventus akazagaruka ahita akatira I Turin, ndetse uyu mugabo Mendes ntiyigeze ahakana ko Ronaldo atifuza kuva muri Real Madrid mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Portugal mu minsi ishize