Print

Andy Bumuntu yatunguye umwe mubakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 9 July 2018 Yasuwe: 2785

Ku wa Gatandatu tariki 7 Nyakanga 2018. Ubwo Jordan Mushambokazi yizihizaga umunsi mukuru we w’amavuko yatunguwe no kubona abantu batandukanye barimo abahanzi nyarwanda ,abakobwa bari bahatanye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 baje kwifatanya nawe gusa biba agahebuzo ubwo yabonaga umuhanzi Andy Bumuntu asanzwe akunda ari kumuririmbira.

Jordan kuri ubu wujuje imyaka 19 y’amavuko yahawe impano zitandukanye ndetse habaho umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso hamwe n’inshuti ze.

Muri uyu muhango bamwe mu bakobwa bari kumwe nawe muri Nyampinga w’u Rwanda 2018, bamuhaye impano y’inka ndetse bamwifuriza gukomeza gukura akajya juru ndetse ko bamukunda cyane.