Print

‘Museveni azegura ku bushake bwe’ Minisitiri Nadduli

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 July 2018 Yasuwe: 2675

Minisitiri Nadduli avuga ko Museveni ahise ava ku butegeko kano kanya abanya Uganda bazicuza.

Yagize ati “Abanya Uganda bazabyicuza nibakura Museveni ku butegetsi kuko ni umuyobozi ufite icyerekezo , ni umuyobozi w’ ikitegererezo”

Minisitiri Nadduli yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’ imyaka itatu ishize Bishop John .C.Weyabire agizwe umuyobozi w’ umuco.

Ngo Museveni yagaruye umuco, amahoro n’ umutekano byari byarangijwe n’ ubutegetsi bwamubanjirije.

Uyu mugabo wari uhagarariye Perezida Museveni muri uyu muhango wanakomoje ku itabwa muri yombi ry’ uwahoze ari umuyobozi mukuru wa polisi IGP Gen Kale Kayihura avuga ko yananiwe inshingano ze.

Ati “Ukuri ni uko Kayihura yatugambaniye nyuma y’ uko Museveni yari yamwizeye akamuha inshingano, bituma ubwicanyi n’ ubushimusi byiyongera mu gihugu”
Gen Kayihura yatawe muri yombi tariki 13 Kamena ubu afungiye mu nkambi ya gisirikare ya Makindye.

Umudepite w’ akarere Budaka uhagarariye abagore Nasiyo Pamela Kamugo yasabye abaturage gushyigikira gahunda za guverinoma ya Uganda.

Bishop Weyabire we yasabye abanya Uganda kwishyirahamwe bagaharanira iterambere.


Comments

Kabatsi 9 July 2018

Presidents benshi bo muli Afrika,banga kurekura ubutegetsi kubera amabi menshi bakoze:Ubwicanyi,gusahura igihugu,gutonesha bene wabo,etc...Nubwo banga kuvaho,hari ikintu kimwe kibashobora:Urupfu.Nubwo nta muntu ushobora kubabaza ibibi bakoze,ntabwo bazacika ubutabera bw’imana buzaba ku munsi wa nyuma.