Print

Rwamagana: Wa mugabo uregwa ko wishe umugore we akamubaga imbere y’ urukiko yavuze icyabimuteye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 July 2018 Yasuwe: 4600

Gushinyagurira umurambo we arabyemera ariko akavuga ko atari yabigambiriye nk’ uko umushinjacyaha avuga ko yabiteguye igihe kirekire

Ntezimana ntiyaruhanyije mu iburanisha amaze gusomerwa umwirondoro we akemeza ko ari we yasomewe ibyaha bibiri aregwa; kwica uwo bashakanye byemewe n’amategeko no gushinyagurira umurambo we. Yahise avuga ko ibyaha abyemera.

Yavuze ko yatashye saa tatu z’ijoro umugore we bari bashyamiranye kumanywa bapfa guhana umwana wabo w’umukobwa, ngo amwakiriza inkoni anamumenaho amazi.

Ntezimana yavuza ko yahungiye umugore we mu cyumba aramukurikira maze ngo yegura igiti arakimukubita agwa hasi ahita apfa.

Nk’ uko Umuseke wabitangaje Ntezimana yavuze ko yabaze umugore we nk’uko babaga inka agatandukanya inyama n’amagufa, ibice bimwe by’umubiri abita mu musarane izindi nyama azijyana mu rufunzo akoresheje moto ye.

Ibi byose avuga ko ngo yabikoraga mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

Ntezimana yasabye ko yakoroherezwa igihano akagaruka kurera abana nyakwigendera yasize. Ntezimana na Beatrice Muhawenimana yishe bafitanye abana batandatu.

Umutangabuhamya Mukanoheri Florence yavuze ko uyu mugabo n’umugore we bari basanzwe bafitanye amakimbirane y’igihe kirekire ku buryo adashidikanya ko uyu ari umugambi yateguye.

Ubushinjacyaha ariko bwavuze ko ibyo avuga abeshya ko ubu ari ubunyamaswa n’umugambi yateguye igihe kirekire. Bushingira kuri ibi bumusabira gufungwa burundu hatabayeho koroherezwa igihano uko ari ko kose.
Ubushinjacyaha bwavuze ko abana avuga n’ubundi igihe cyose yaba adafunze nta burere buzima yabaha.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro warwo uzatangazwa tariki 20 z’uku kwezi i Karenge aho iburanishwa ryabereye.


Comments

Ange 11 July 2018

Nta gikoko mubantu ubwose abobana yaza kurera yazabahubuheburere ?bwokwica? Ngewe ndumiwe erega aranatinyuka aravuga.


Gasana 10 July 2018

Tekereza nawe kubaga umugore mwasezeranye!! It is beyond common sense.Mu Kilatini,baravuga ngo "Homo Homini lupus est" (Man is wolf to man);L’homme est le loup de l’homme.Bisobanura ngo "umuntu ni ikirura ku wundi muntu".Mu gihe imana yaturemye ishaka ko twese dukundana,duhitamo guhemukirana.Turarwana mu ntambara,turicana,turiba,ducurana ibyisi,turasambana,turabeshyana,etc...Muli make twananiye imana.Niyo mpamvu imana yashyizeho Umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Abazarokoka bazatura mu isi ya Paradizo.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza,kuko imana ikorera kuli Gahunda yayo.Ntabwo ari twe tuyitegeka ibyo ikora.Aho gupinga ibyo Bible ivuga,washaka imana cyane,ntuhere mu byisi gusa,niba ushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikindi kandi,abantu bayumvira izabazura ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.